Uko wahagera

Irak Yemeye Abagenzuzi b'Intwaro - 2002-09-17


Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Kofi Annan, avuga ko Irak yemeye ko abagenzuzi b'intwaro b'uwo muryango bazasubirayo nta nkomyi.

Ku wa mbere nijoro Kofi Annan yavuze ko icyemezo cya Irak cyamenyekanye ku wa mbere nimugoroba. Ngo cyari mu ibarwa y'abayobozi ba Irak. Iyo barwa ngo yavugaga ko Irak ishaka kumara ingingimira abakeka bose ko ifite ibitwaro bya kirimbuzi.

Kofi Annan avuga kandi ko Irak ngo yanemeye gutangira imishyikirano k'ukuntu abo bagenzuzi bazasubira muri Irak.

Gusa umuvugizi w'ibiro bya Perezida Bush avuga ko iyo barwa ya Irak ari amaco yo kwizeza amahanga ibitangaza bidafite ishingiro. Ngo nta n'ubwo kandi Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zizashyikirana na Perezida Saddam Hussein.

Koffi Annan avuga ko iyo barwa ayishyikiriza Bulgaria. Bulgaria ni yo iyoboye Inama y'Umutekano y'Umuryango w'Abibumbye muri iki gihe. Bulgaria ngo ni yo izagena ikizakurikiraho.

Abagenzuzi b'intwaro b'Umuryango w'Abibumbye baherukaga muri Irak muri 1998. Hari impungenge ko muri iyo myaka 4 yose Irak itagenzuwe ishobora kuba yarabonye akanya ko gucura izindi ntwaro z'ubumara n'iziteza ibyorezo, ikanashakisha ubushobozi bwo gukora ibitwaro bya kirimbuzi.

XS
SM
MD
LG