Uko wahagera

Irak: Ibihugu Byinshi Ntibishyikiye Ko Iterwa - 2002-08-29


Umubare w'ibihugu bidashyigikiye ko Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zatera Irak urimo kwiyongera.

Ku wa 3 umutegetsi mukuru muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Turkiya, Ugur Ziyal - yavuze ko Amerika iteye muri Irak kugira ngo ivaneho Saddam Hussein byatuma isi ngo irushaho kugendera ku mategeko ya ndya-nkurye. Ugur Ziyal asanga ibyiza ahubwo ngo ari ugukoresha inzira z'ububanyi n'amahanga no kwongerera Irak ibihano.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Arabia Saoudite, Saud Al-Faisal, we avuga Abanyairak ubwabo ari bo bagomba kwemera cyangwa kwanga ko Perezida Saddam Hussein aguma k'ubutegetsi.

Nyamara Turkiya na Arabia Saoudite byombi byari byashyigikiye Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'inshuti zazo ubwo zateraga muri Irak muri 1990, zigiye kubohoza igihugu cya Koweit. Kugeza ubu ariko ibyo bihugu byombi byanze kwemera ibisobanuro bya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Ibindi bihugu byamaze kugaragaza ko bidashyigikiye ko Irak yaterwa muri iki gihe ni Iran, Uburusiya, Ubudage, Ubuhindi n'Ubushinwa.

Ubushinwa buvuga ko buhangayikishijwe n'uko ikibazo cya Irak kirimo kubangamira umutuzo mu Burasirazuba bwo Hagati. Ku wa 3 uwungirije Minisitiri w'Intebe w'Ubushinwa, Qian Qichen, yatangaje ko igihugu cye gisanga ikibazo icyo ari cyo cyose Irak na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bitumvikanaho kigomba gukemurirwa mu Muryango w'Abibumbye.

Ayo magambo Visi-Minisitiri w'Intebe w'Ubushinwa, Qian Qichen, yayavuze amaze kubonana na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Irak, Naji Sabri. Minisitiri Naji Sabri ari m'uruzinduko mu Bushinwa aho yagiye gushaka inkunga y'icyo gihugu m'ugukumira igitero cy'Amerika ku gihugu cye. Mu biganiro byabo kandi, Visi-Minisitiri w'Intebe Qian Qichen yasabye Irak kureka abagenzuzi b'intwaro b'Umuryango w'Abibumbye bagasubirayo kugira ngo ibihano Irak yafatiwe muri 1991 bitangire kuvanwaho.

Abategetsi ba Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bashaka gukuraho perezida wa Irak, Saddam Hussein kubera ko ngo ibitwaro bya kirimbuzi arimo gucura biteye impungenge. Uwungirije Sekereteri wa Leta muri Amerika, Richard Armitage, yatangarije mu Buyapani ko Amerika yizeye inkunga y'amahanga iramutse ishatse gukuraho Perezida Saddam Hussein. Gusa R. Armitage yanze kuvuga umubare bw'ibihugu byamaze kwemera ko byashyigikira Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. R. Armitage ari m'uruzinduko mu Buyapani, aho yagiye gusaba icyo gihugu gushyigikira Amerika iramutse iteye muri Irak.

XS
SM
MD
LG