Uko wahagera

U Rwanda Rwahambirije Uhagarariye HRW


Uwari uhagarariye umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu HRW mu Rwanda, Carina Tertsakian, ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza, u Rwanda rwamuhambirije mu kinyabupfura. U Rwanda rwanze kumwongerera visa ye ituma akorera k’ubutaka bw’u Rwanda. Carina yavuye k’ubutaka bw’u Rwanda kuya 24 z’ukwezi kwa 4 mu mwaka wa 2010.

Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, ruvuga ko mu mpapuro Carina yarushyikirije arusaba visa yo gukorera mu Rwanda, ziriho imikono itandukanye. Aho ndetse n’amatariki yo gutangira imirimo ye adasobanutse. Muri izo mpapuro handitse ko agomba gutangira kuya 23 z’ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2010 aho kuba kuya 23 z’ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2009.

Icyakuricyiyeho Carina yahamagajwe n’urwego rwa polisi rushinzwe iperereza kwisobanura kuri ayo matariki adasobanutse. Ndetse urwego rw’abinjira n’abasohoka rusaba HRW gukosora ayo makosa. HRW,yarabikoze, ariko ntibyabuza u Rwanda kutabiha agaciro, ruhambiriza Carina.

Mu itangazo HRW yo yashyize ahagaragara, yerekanye ko uguhambirizwa kwa Carina gufitanye isano n’amatora ya Perezida wa Repubulika azaba mu kwezi kwa 8 mu mwaka wa 2010.

Ntabwo ari ubwa mbere u Rwanda rwima visa uhagarariye HRW. Uwari uhagarariye uwo muryango muri Afrika yo hagati Nyakwigendera Dr Alison Desforge, nawe yari yarimwe n’u Rwanda visa yo kurwinjiramo inshuro 2 mbere y’uko Imana imuhamagara.

Umuryango HRW ukunze gusohora amaraporo atandukanye, anenga uburyo uburenganzira bwa muntu bwifashe mu Rwanda, anenga kandi ibijyanye na demokarasi mu Rwanda, anagaragaza uburyo uburyo nta bwisanzure bw’itangazamakuru buriho mu Rwanda.

Carina yari yatangiye guhagararira HRW mu Rwanda guhera ku itariki ya 25 z’ukwezi kwa 1 mu mwaka wa 2010.



XS
SM
MD
LG