Uko wahagera

Mushayidi Deo Azagumishwa mu Buroko


Urukiko Rukuru rwo mu Mujyi wa Kigali, rwategetse ko Umunyepolitiki Deo Mushayidi Aguma mu buroko, mu gihe iperereza ry’ibyaha akurikiranweho rigikomeza.

Urwo rukiko rumaze gusuzuma ikirego cy’ubujurire bwana Deo Mushayidi yarugejejeho, arusaba ko yafungurwa by’agateganyo kubera ko yafashwe agafungwa mu buryo bunyuranije n’amategeko, urukiko rwafashe umwanzuro. Rwasanze nta shingiro icyo kirego gifite mu ngingo zacyo zose. Urwo rukiko rwemeje ko icyemezo cyari cyafashwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, kuya 19 z’ukwezi gushize, cyigumana agaciro kacyo. Urwisumbuye rwategetse ko Mushayidi yakomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, mu gihe ubushinjacyaha bugikomeza iperereza ku byaha bumukurikiranyeho.

Urukiko rwasuzumye ingingo ku yindi ikirego Mushayidi yarushyikirije. Imwe muri izo ngingo ni nk’aho yarusabye ko rwatesha agaciro inyandiko mvugo yabajijwe adafite umwunganira. Urwo rukiko rusanga izo nyandiko zitateshwa agaciro nk’uko yabisabye kubera ko yazisinyiye kandi akemera kubazwa atunganiwe.

Urukiko rukuru rwanasanze Mushayidi atarigeze afatwa mu buryo bunyuranije n’amategeko. Aha ruvuga ko rwakurikije uruhererekane rwabayeho hagati ya tanzaniya, u Burundi n’u Rwanda, mu guhererekanya umunyagihugu wirukanwe k’ubutaka bw’ikindi gihugu kubera kuhaba nta burenganzira abifitiye. Runasanga ibihe by’ifungwa rye byarubahirije iminsi igenwa n’amategeko y’u Rwanda.

Naho ku ihame ry’uko ukekwaho icyaha akurikiranwa ari hanze, rwavuze ko ryubahirizwa mu gihe bitabangamira iperereza. Aha naho, urukiko rukuru rwasanze nta tegeko ryigeze ryicwa mu kumufunga. Rusanga kandi nta mpamvu yo guhagarika icibwa ry’uru rubanza, ngo rwoherezwe mu rukiko rw’ikirenga nk’uko abunganira Deo Mushayidi bari babisabye.

Urukiko rukuru rukimara gutegeka ko bwana Mushayidi yaguma mu buroko, yahise yurizwa huti huti inyuma mu modoka bari bamugeneye y’ikigo gishinzwe amagereza mu Rwanda. Iyo modoka yahise imusubiza muri gereza nkuru ya Kigali izwi kw’izina rya 1930. Mushayidi mu myenda y’iroza y’abagororwa bo mu rwanda, wari urinzwe n’abacungagereza babiri bihariye. Umwe mu bunganira Mushayidi Me Twagirayezu Christophe, yatangarije Ijwi ry’Amerika ko nta rundi rukiko bemerewe kujuririra, ko ahubwo bagiye gutegura iburanishwa ry’urubanza mu mizi yarwo.

Deo Mushayidi ni umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, wakoreraga politiki hanze y’igihungu. Yazanywe mu Rwanda mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa gatatu. Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha biremereye birimo kuvutsa igihugu umudendezo no guhungabanya umudendezo wa Leta, gukoresha inyandiko mpimbano, gukorana n’imitwe y’iterabwoba, gupfobya jenoside n’ingengabitekerezo yayo no gukururura amacakubiri. Yemeyemo icyaha kimwe cyonyine cyo gukoresha inyandiko mpimbano, ariko nacyo yabwiye urukiko rukuru ko ubushinjacyaha bwagihaye inyito itariyo.


XS
SM
MD
LG