Uko wahagera

Impinduka Ikomeye mu Gisirikare cy’u Rwanda


Mu myaka 8 ishize, habaye ku ncyuro ya mbere Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, akora impinduka ikomeye mu gisirikare cy’u Rwanda. Iyo mpinduka yakozwe mu buyobozi bukuru bw’igisirikare, yahereye kuri Minisitiri w’ingabo, wanakuwe no muri guverinoma. Iyo mpinduka yabaye kandi no mu nzego z’ubutasi za gisirikare. Muri iyo mpinduka bamwe bavuye mu myanya barimo bahabwa indi, abandi bazamurwa mu ntera, abandi bamanurwa mu ntera naho abandi bajugunywa hanze. Nta mpamvu yashyizwe ahagaragara yatumye iyi mpinduka ikorwa

Mu itangazo ryashizwe ahagaragara ku ya 10 z’ukwezi kwa 4 mu mwaka wa 2010, utaguwe neza mbere na mbere n’iyo mpinduka, ni Minsitiri w’ingabo Gen. Gatsinzi Marcel. Iyo mpinduka yatumye avanwa mu mwanya yarimo, ndetse nta n’undi yahawe. Yasimbuwe n’uwari umugaba mukuru w’ingabo, Gen. James Kabarebe.

Ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo, Kabarebe yasimbuwe na Lt. Gen. Kayonga Charles. Kayonga yari asanzwe ari umugaba w’ingabo zirwanira k’ubutaka. Kayonga yasimbuwe na Gen. Maj. Cesar Kayizari wayoboraga diviziyo ya gatatu.

Abari bashizwe amashami y’ubutasi mu ngabo, bamwe bajugunywe hanze, abandi bahindurirwa imirimo. Mu bavuyemo harimo Lt. Col. Nzabamwita Joseph wari ushinzwe ubutasi bwo hanze y’u Rwanda, wasimbuwe na Lt. Colonel Karuranga Gatete, utari unasanzwe azwi cyane . Naho ishami ry’ubutasi mu gisirikare ryahawe Col. Dany Munyuza, wayoboraga batayo ya 67, wasimbuye Brig. Gen. Musemakweri Jack, wamanuwe mu ntera, yimurirwa k’ubuyobozi bw’ishami rya politiki mu gisirikare.

Mu bamanuwe mu ntera kandi, banahawe umwanya mushya utabagabo mu girisikare cy’u Rwanda, ni Lt. Gen. Muhire Charle, wari umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere, wagizwe umugaba w’ingabo zishobora kwitabazwa kurwanira igihugu igihe cyose bibaye ngombwa. Muhire yasimbuwe by’agateganyo na Lt. Col. Damari Joseph .

Umwe mu bakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda wavuganye n’ijwi ry’Amerika kuri iyi mpinduka, yagize ati ”iyi mpinduka itewe n’uko Gen. Kayumba Nyamwasa yabashije guca mu rihumye inzego z’ubutasi za gisirikare. Ati “Biragaragaza ko Kagame atigeze abyishimira na mba”.

Mu gihe Gen. Gatsinzi nta wundi mwanya yahawe, hari abasanga ashobora kuzisanga imbere y’ubutabera. Mu nkiko Gacaca, ubwo zatangiraga mu mwaka wa 2004, i Butare bamutanzeho amakuru ko yaba yaragize uruhare muri jenoside, mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, aho yayoboraga ishure ry’aba sous officier rya Butare.

XS
SM
MD
LG