Uko wahagera

Kwibuka ku Nshuro ya 16 Jenoside Yakorewe Abatutsi


Kwibuka ku Nshuro ya 16 Jenoside Yakorewe Abatutsi
Kwibuka ku Nshuro ya 16 Jenoside Yakorewe Abatutsi

U Rwanda rwibutse ku nshuro ya 16 Jenoside yakorewe abatutsi. Umuhango wo kwibuka k’urwego rw’igihugu Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 16, wabereye kuri sitade Amahoro, i Remera, i Kigali. Uwo muhango wagaragayemo abantu benshi bahungabanye. Mu ijambo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yavugiye muri uwo muhango, yibasiye cyane amahanga.

Mu ijambo Perezida Kagame yavuze, mu Cyongereza no mu Kinyarwanda, yavuze ko politiki mbi y’u Rwanda, yivanze na politiki mbi y’amahanga, aribyo byatumye mu Rwanda hapfa abantu barenga miliyoni. Kuri Perezida Kagame, iyo politiki mbi y’amahanga n’ubu iracyavangira u Rwanda, kandi u Rwanda nti rufite icyo rwayikoraho.

Perezida Kagame yananenze cyane abantu yavuze ko bahora bahimba ibinyoma, bahora bavuga ko mu Rwanda nta bwinyagamburiro buhari. Yavuze ko abo babivuga, ngo nibo bamwandikaho ibyo bashaka birimo no kumutuka, ariko nyuma bagahindukira bakavuga ko nta bwinyagamburiro bafite.

Simburudari Thedore, Perezida wa Ibuka, yavuze ko hakwiye amabwiriza yo gusura urwibutso, kugira ngo ibintu byo gupfobya jenoside bikumirwe. Impamvu yo guhungabana nayo Simburudari yayigarutseho, aho yavuze ko guhungabana byiyongera bitewe n’impamvu zitandukanye, nko kuba abacitse ku icumu bamwe batari bashyingura mu cyubahiro ababo bazize jenoside.

Nta bakuru b’ibihugu bigeze bifatanya n’u Rwanda mu kwibuka jenoside yakorewe abatutsi. Mu ntumwa za guverinoma zari zihari , ni umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane mu Bufaransa, Alain Joyandet, wenyine.

Uyu muhango kandi wahuriranye n’inkuru mbi, aho mu ntara y’iburengerazuba, abantu barenga 60 barohamye mu bwato mu kiyaga Kivu, ubwo bajyaga kwibuka ku karwa ka Nyamunini. Abantu 6 bahise bitaba Imana.

XS
SM
MD
LG