Uko wahagera

Inyandiko z’Urukiko Mpuzamahanga rw’Arusha


Abashakashatsi n’impuguke zitandukanuye kuri Jenoside barasaba ko ishyingurwa ry’inyandiko z’urukiko mpuzamahanga rw’Arusha, zakoherezwa mu Rwanda. Uwo ni umwe mu mwanzuro yafatiwe mu nama mpuzamahanga ya gatatu kuri jenoside yakorewe abatutsi, yari iteraniye i Kigali. Abo bashakashatsi basanga nta handi inyandiko mpuzamahanga kuri Jenoside yakorewe abatutsi zikwiye kubikwa uretse mu Rwanda. Zikaba hamwe n’inyandiko za Gacaca ndetse n’izindi manza zaciwe kuri jenoside.

Abo bashakashatsi basabye ibyo, mu gihe umuryango w’Abibumbye wamaze kwemeza ko izo nyandiko zitazazanwa mu Rwanda, ahubwo ko zizabikwa mu gihugu cya Kenya.

Abo bashakashatsi kandi bananiwe gufata umwanzuro k’uburyo umutekano w’abatanze ubuhamya muri Gacaca, n’abacamanza baciye imanza za Gacaca, wazacungwa nyuma y’uko izo manza zizarangiza imirimo yazo. Bavuze ko inkiko Gacaca zitabuze ibibazo zisize, ariko ko ikibazo cy’abo bantu cyarekerwa mu maboko ya Leta, nk’uko icunga ry’umutekano w’abandi banyarwanda bose. Abo bantu ngo nta mutekano wihariye bagomba guhabwa.

Mu myanzuro yabo kandi, bemeje ko hagomba gukorwa ibishoboka byose, kugira ngo ikigo gishinzwe ubushashakashatsi kuri jenoside yakorewe abatutsi, kibe cyatangira mu bihe bya vuba. Banasabye ko Leta y’u Rwanda ikwiye kongera ingengoyimari y’ikigega, FARG, ariko bikagendana no kurushaho kugicunga neza, kugira ngo kibashe kugirira akamaro abacitse ku icumu rya jenoside. Imicungire mibi y’icyi kigega yanenzwe kenshi na Guverinoma y’u Rwanda.

Iyi nama mpuzamahanga ya gatatu kuri jenoside yakorewe abatusti, yanavuze kandi ko hakwiye kongerwa imbaraga mu buryo bwo guhangana n’ikibazo cy’ihungabana, gifite intera idasanzwe mu banyarwanda.

Iyi nama, yabanjirije icyumweru cy’icyunamo gitangira ku ya 7 z’ukwezi kwa 4 kugeza kuya 13 z’ukwezi kwa 4.


XS
SM
MD
LG