Uko wahagera

Kujya Impaka Byakururiye Sibomana Athanase Gukurikiranwaho Ibyaha Bikomeye


Umunyamakuru w’umuhanzi, Sibomana Athanase, kujya impaka byamukururiye gukurikiranwaho ibyaha bikomeye. Umunyamakuru w’umuhanzi Sibomana Athanase ari mu gihome. Arashinjwa n’ubushinjacyaha ibyaha bikomeye, birimo ingengabitekerezo ya jenoside, ivangura, n’amacakubiri, ndetse n’ibitutsi. Ibi byaha ngo yabikoze mu magambo yavuze ari kujya impaka n’abandi bantu bari kumwe mu rugendo mu modoka ya tagisi.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko rwisumbuye rwa Gasabo mu mujyi wa Kigali, ko Sibomana ubwo yari muri tagisi, yarebye bamwe mu bantu bari kumwe muri iyo tagisi, arabashinyagurira cyane ati ”ntimukajye murata ayo mazuru yanyu, ese ubundi mwarokotse mute?. Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko bufite ibimenyetso bigaragagaza ko ibyo byaha yabikoze, birimo abatangabuhamya. Bityo, busanga agomba gukomeza gufungwa mu gihe cy’iminsi 30, mu gihe bugikomeza gukora iperereza.

Sibomana ku ruhande rwe yabwiye urukiko ko ayo magambo ntayo yavuze. Ati ’twajyaga impaka muri tagisi ku cyatuma umurimo ukorwa neza mu Rwanda, byanatuma rutera imbere. Muri izo mpaka nongeyeko ko igihe Abanyarwanda bazareka kurebana ku mazuru aribwo bazatera imbere naho bitabaye ibyo bazahora ari ibicucu n’ibigoryi.’

Umwunganira yongeyeho ko asaba ko uwo yunganira yarekurwa by’agateganyo. Kandi ko adashobora gusibanganya ibimenyetso by’ibyo byaha akurikiranweho. Yongeyeho ko urukiko rugomba kwibaza impamvu mu bantu bari kumwe muri iyo tagisi, havuyemo abantu batatu bonyine bahamagara polisi iraza imuta muri yombi.

Sibomana Athanase ni umunyamakuru wakoze igihe kirekire kuri Radiyo y’igihugu mu ishami ry’ibiganiro, akora igitaramo Nyarwanda. Yanahimbye indirimbo zitandukanye zijyanye n’umuco Nyarwanda.

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, rwatangaje ko ruzafata icyemezo kuya 5 z’ukwezi kwa 4 mu mwaka wa 2010, niba yakomeza gufungwa cangwa niba yarekurwa by’agateganyo.

XS
SM
MD
LG