Uko wahagera

Ntawangundi  Yakatiwe Imyaka 17 y’Igifungo


Ntawangundi Joseph wo Muri FDU-Inkingi yakatiwe Imyaka 17 y’igifungo na Gacaca. Bwana Ntawangundi, ni umwe mu bantu 4 b’ishyaka FDU-Inkingi bazanye na Ingabire Victoire i Kigali, bava m’Ubuholandi. Urukiko Gacaca rw’i Rukira rwamukatiye imyaka 17 y’igifungo, mu gihe yari yarakatiwe imyaka 19 adahari mu mwaka wa 2007. Yahamijwe uruhare yagize muri jenoside.

Mu miburanire ye, Ntawangundi yashyize ava kw’izima, yandikira urwo rukiko Gacaca arusaba imbabazi ko ariwe wari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Gitwe aho i Rukira mu gihe cya jenoside. Avuga ko ariko yari ahamaze igihe gito cyane.

Muri urwo rubanza habonetse abantu bagera ku 8 bazi neza Ntawangundi bamushinje. Harimo abarimu yayoboye aho i Gitwe. Bose bavuze ko yareberaga igihe abantu bicwaga aho kuri iryo shuri. Ntawangundi we yireguye mu magambo macye, ariko ahakana uruhare yaba yaragize mu bana 8 biciwe kuri iryo shuri. Nta bamushinjura babonetse.

Agitabwa muri yombi kuya 7 z’ukwezi kwa 2 mu mwaka wa 2010, Ntawangundi yari yahakanye yivuye inyuma ko atigeze na rimwe akora mu rwego rw’uburezi mu Rwanda, ko bamwibeshyeho. None yashyize ava ku izima yemera ko ariwe.

Mu nkiko Gacaca kujurira ni iminsi 15. Ntawangundi nawe niyo afite. Ntawangundi Joseph yashyizwe mu rwego rwa kabiri rw’abantu batihannye cyangwa se ngo bemere uruhare bagize muri jenoside.

XS
SM
MD
LG