Uko wahagera

Demokarasi n'Amatora mu Biyaga Bigari


Inshuro nyinshi, ku birebana n’imitegekere ibereye y’ibihugu, tugaruka ku magambo demokrasi n’uburenganzira bw’abaturage. Demokrasi, ubutegetsi bw’abaturage, bushyirwaho n’abaturage kandi bukorera abaturage. Mu butegetsi bugendera kuri demokrasi, byumvikana ko abayobozi ari abakozi b’abaturage babatoye. Nta hirya, nta hino.

Kuri bamwe, ibisobanuro by’aya magambo ni nk’inzozi. Ku bandi, cyane cyane ku bayobozi bari ku butegetsi, demokrasi iba ihari, kandi n’iyo idahari, hari bamwe bemeza ko atari yo abaturage bakeneye. Ubwo mwe mukurikira iki kiganiro, muzatumare amatsiko. Amatora arateganijwe uyu mwaka, muri Sudani ni ejobundi mu kwezi kwa kane, mu Rwanda no mu Burundi ni ku meshyi. Muri Congo Kinshana no muri Uganda ni umwaka utaha.

Inararibonye muri politiki, abagabo bayoboye ibihugu byabo mu rwego rwo hejuru no bafite ijambo uyu munsi. Baraduhanurira iby’ayo matora na demokrasi abaturage bahora bategereje. Turaganira na bwana Faustini Twagiramungu, wigeze kuba ministri w’intebe mu Rwanda na bwana Sylvestre Ntibantunganya, wigeze kuba perezida w’u Burundi. Twari twatumiye na Maitre Azarias Ruberwa wigeze kuba visi-perezida wa Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo, ariko ntiyabonetse. Ni ikiganiro Dusangire Ijambo cya Etienne Karekezi.

XS
SM
MD
LG