Uko wahagera

Kaminuza z'u Rwanda mu Mazi Abira


Uruhuri rw' ibibazo biri mu mashuri makuru na za kaminuza zo mu Rwanda bishobora kubangamira ingamba z’icyerecyezo cya 20/20. Ibyo ni ibigaragazwa n’akanama kadasanzwe k'umutwe w'abadepite karaye gashyikirije inteko rusange yuwo mutwe, raporo y’impapuro zisaga 200 ivuga ku miterere y’amashuri makuru mu Rwanda. Icyo cyegeranyo cyakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza 26 ziri mu Rwanda.

Ibiri muri icyo cyegeranyo bigaragaza ko u Rwanda ntaho rugana, mu gihe rwishingikirije ko ahazaza harwo hashingiye k'uburezi. Iyo raporo yerekana ko abarangiza muri za kaminuza muri iki gihe nta bushobozi baba bafite ku isoko ry'umurimo. Muri bo, abatsinda ibizamini by'akazi ni mbarwa. Nk’urugero, hagaragaza ko kuva mu kwezi kwa gatanu kugeza mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2008, komisiyo y'abakozi ba Leta yakoresheje abantu 1049 ibizamini by'akazi. Muri abo, abatsinze ni 191, bahwanye na 18/100 y'abari bakoze bose. Naho guhera mu kwezi kwa 1 kugeza mu kwezi kwa 6 mu mwaka ushize wa 2009, mu bakoze 611 hatsinze 141 bonyine. Ni ukuvuga 23/100.

Ku bijyanye n’imyigire nyirizina, raporo yerekana ko muri za kaminuza amasomo yigishwa mu cyongereza, nyamara ibitabo zifite, biri mu gifaransa, bishaje kandi ari bike cyane. Nko muri kaminuza nkuru y'u Rwanda iri i Butare, abanyeshuri ibihumbi 10 bayigamo, bifashisha ibitabo bigera ku bihumbi 15 byonyine. Abo banyeshuri kandi bose bagomba gusaranganya mudasobwa 54 zonyine. Ibyumba abo banyeshuri bigiramo nabyo, bibabera imbogamizi zo gukurikira amasomo neza, kubera ukuntu baba bacukiranye.

Icyo cyegeranyo, cyerekana ko ireme ry'uburezi muri za kaminuza, rihuhurwa n'abarimu bazigishamo. Raporo yagejejwe ku nteko isobanura ko abo bigisha bari basanzwe bakoresha ururimi rw'igifaransa kandi arirwo bazi, baguwe hejuru n'icyemezo cyafashwe cyo kwigisha mu cyongereza kandi batarahawe amahugurwa ahagije. Abenshi bagiye bifashisha ubuhanga bwa internet kugirango bahindure mu cyongereza inyigisho zari mu gifransa. Ibyo ni byo bahereza abanyeshuri ngo ahasigaye birwarize.

Ku kibazo cy'abarimu bo muri za kaminuza, icyo cyegeranyo cyerekana ko hiyongeraho guhembwa nabi n' ubusumbane bukabije mu mishahara yabo. Uko imyaka ishira indi igataha, bamwe bata ako kazi kubera kutishimira umushahara. Nko guhera mu mwaka wa 2002, Kaminuza nkuru y'u rwanda i Butare, imaze gutakaza abarimu n'abashakashatsi 175 bitewe n'imishahara mito, no kutishimira uburyo iyo kaminuza iyoborwa.

XS
SM
MD
LG