Uko wahagera

Perezida Paul Kagame ku Ihunga rya Gen. Kayumba Nyamwasa


Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, aherutse kugira ico atangaje ku ihunga rya Gen. Kayumba Nyamwasa. Bwaye ubwa mbere President w’u Rwanda, Paul Kagame, avuga ku mugaragaro kuri iryo hunga. Mu bisubizo yahaye abanyamakuru, nawe yemeje ko General Kayumba Nyamwasa, ndetse na Colonel Partick Karegeya, wahunze mu mwaka wa 2008, bafite uruhare mu ihungabanyamutekano riherutse kuba mu Rwanda, kandi ko hari ibimenyetso byinshi bibigaragaza. Ariko ibyo bimenyetso ntabyo yavuzeho, kubera ko ngo iperereza rigikorwa. Perezida Kagame yanavuze ko mu bafatanya n’abo basilikali bakuru babili, harimo n'abanyamakuru. Cyakora Perezida Kagame, nti yerura amazina yabo y’abanyamakuru

General Nyamwasa na Colonel Karegeya bari mu gihugu cy’Afrika y’Epfo. Abanyamakuru babajije Perezida Kagame niba u Rwanda ruzabasaba kandi niba rufitanye amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha n'Afrika y'Epfo.

Perezida Kagame yashubije ko ayo masezerano ntayo ariho, ariko ko ashingiye ku mubano mwiza uri hagati y'ibihugu byombi, n'ibyaha bikomeye u Rwanda rurega abo basirikare, bazaganira uburyo bakoherezwa mu Rwanda.

Abanyamakuru babajije Perezida wa Republika ku makuru avuga ko abo basirikare bahunze kubera amakimbirane we ku giti cye yaba yari afitanye nabo. Yashubije ko ntayo kandi ko ntaho bari bahuriye kubera ko batari ku rwego rumwe nawe.

Mu bindi bazo abanyamakuru babajije umukuru w’igihugu harimo n'icyo kohereza madamu Kanziga Agatha, umupfakazi w'uwahoze ari Perezida w'u Rwanda, Habyarimana Yuvenal, kugirango aburanishwe n'inkiko zo mu Rwanda. Perezida Kagame yashubije ko bitakumvikana ko Ubufaransa bwakwanga kumwohereza mu Rwanda bwitwaje ko nta butabera yabona. Ariko, ati: “Biramutse bigenze gutyo, nibamuburanishe bakoresheje ubutabera bwabo bizeye.”

Ku bindi birebana n’iyi nkuru, mushobora kwumva ikiganiro dukesha umunyamakuru Jeanne d’Arc Umwana uri i Kigali, n’ikiganiro umunyamakuru Etienne Karekezi ari i Washington DC, yagiranye na Lt. General Kayumba Nyamwasa ubwe kuri telephone aho ari m’ubuhungiro muri Afrika y’Epfo.


XS
SM
MD
LG