Uko wahagera

Ihunga rya Lt. Gen. Kayumba Nyamwasa


Mu Rwanda, ihunga rya Gen. Kayumba Nyamwasa riravugwaho byinshi. Uwari ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, wanahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Lt. Gen. Kayumba Nyamwasa, yahunze u Rwanda. Ihunga rye ryemejwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane. Mu itangazo yasohoye ku ya 26 z’ukwezi kwa 2, rivugaga ko yahungiye mu gihugu cya Uganda, kubera ibyaha bikomeye yakoze, ariko ibyo byaha nti byatangajwe.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko u Rwanda ruri mu biganiro na Uganda ku itabwa muri yombi rya Gen. Nyamwasa, no kuba yagarurwa mu Rwanda.

Nyuma y’ihunga rya Gen. Nyamwasa, bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda byagize icyo birivugaho. Nk’ikinyamakuru Umuseso cyo ku ya 1 kugeza ku ya 8 z’ukwezi kwa 3 mu mwaka wa 2010, cyanditse ko Gen. Nyamwasa yahunze u Rwanda nyuma y’imibanire ye mibi na Perezida Kagame, mu myaka irenga 7.

Icyo kinyamakuru cyanditse ko impamvu yo guhunga kwe zitandukanye. Nko kuba Perezida Kagame yarigeze kumukekera gushaka guhirika ubutegetsi bwe. Kinongeraho ko hari ibintu byinshi batumvikanaho, nko kuba Kagame ategekesha u Rwanda igitugu, uburyo ingabo ziyobowe, n’ibindi.

Icyo kinyamakuru kivuga ko guhunga kwa Gen. Nyamwasa ari ikibazo gikomeye k’ubutegetsi bwa Kagame.

Gen Kayumba Nyamwasa ni umwe mu basirikare bafatanije na Kagame mu rugamba rwo kubohora u Rwanda aho yari ashinzwe inzego z'iperereza mu ishyamba.

XS
SM
MD
LG