Uko wahagera

Perezida w’u Bufaransa mu Rwanda


Nicolas Sarkozy, Perezida w’u Bufaransa arakorera urugendo rw’amasaha macye mu Rwanda, ku ya 25 z’ukwezi kwa 2 mu mwaka wa 2010. Ni uruzinduko rw’amateka, rukozwe na Perezida w’u Bufaransa nyuma y’imyaka irenga 25, na nyuma y’imyaka igera kuri 16 jenoside yakorewe abatutsi ibaye, ari nayo yabaye intandaro y’agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi.

Kugeza ku ya 24 z’ukwezi kwa 2, nta tangazo ryashyizwe ahagaragara ku birebana n’urwo ruzinduko, cyakora, hirya no hino mu masangano y’imihanda yo mu mujyi wa Kigali hazamuwe amabendera y’u Bufaransa agaragaza urwo ruzinduko.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko muri urwo ruzinduko, Perezida Sarkozy azaba ari kumwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Bernard Kouchner, bamwe mu bikorera ku giti cyabo, ndetse na bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko y’u Bufaransa. Azasura kandi urwibutso rwa jenoside rwa Gisozi, agirane ibiganiro na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ndetse n’Abanyamakuru.

Nyuma ya 1994, umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wagiye biguru ntege. Byaje guhumira ku mirari mu mwaka wa 2006, ubwo umucamanza w’u Bufaransa J. Louis Bruguere yasohoraga manda zo guta muri yombi abayobozi bakuru 9 b’u Rwanda, abashinja kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Habyarimana Yuvenal. Icyo gihe u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gucana umubano n’u Bufaransa.

Nicolas Sarkozy, agendeye u Rwanda mu gihe umubano w’ibihugu byombi wongeye kubyutswa kuva mu mpera z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2009.

XS
SM
MD
LG