Uko wahagera

Grenade  Zitatu Zaturikiye mu Mujyi wa Kigali


Ibisasu bitatu bya Grenade byaturikiye mu mujyi wa Kigali. Ibyo bisasu byo mu bwoko bwa grenade byanazwe icyarimwe, mu bibanza bitatu bitandukanye bihurirwamo n’abantu benshi mu mujyi wa Kigali. Abantu 2 nibo bahitanywe n’ibyo bisasu, harimo umwe wahise witaba Imana ako kanya. Naho 30 bakomerekejwe nabyo, harimo 5 bakomeretse k’uburyo bukabije.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu, Eric Kayiranga, yatangaje ko abantu batatu aribo bamaze gutabwa muri yombi, bitewe n’uko bashinjwa icyo chyaha. Yongeyeho ko iperereza rigikomeza , hashakishwa abandi bafatanije.

Ibyo bisasu byatewe mu mujyi kwa Rubangura, ahategerwa taxi zerekeza Kimironko, ikindi giterwa kwa Venanti, ahategerwa taxi zerekeza mu byerecyezo bitandukanye by’umujyi, icya gatatu cyatewe muri gare nini ya Nyabugogo hahurirwa n’abantu benshi.

Bamwe mu bari bahibereye ibyo bisasu biterwa, batangarije Ijwi ry’Amerika ko byatewe ahagana isaha zibiri za nijoro, mu ijoro ryo ku ya 19 z’ukwezi kwa 2 mu mwaka wa 2010. Bitewe n’umwijima wari uhari, nta washoboye kubona abo bagizi ba nabi babikoze. Nyuma y’iterwa ry’ibyo bisasu, n’ubwo abaturage bo mu mujyi wa Kigali bari bagize ubwoba, ubuzima bwongeye gukomeza uko bisanzwe.

Ntabwo ari ubwa mbere ibisasu bya grenade biterwa mu mujyi wa Kigali. Ku rwibutso rwa jenoside ku Gisozi bimaze kuhaterwa inshuro zirenga 3. Mu mpera z’umwaka wa 2008, byigeze kandi guterwa mu runywero rumwe rwo mu mujyi wa Kigali.

XS
SM
MD
LG