Uko wahagera

Kwibuka Dr.  Alison Des Forges i Kigali


I Kigali, mu Rwanda, ishirahamwe HRW ryibutse Dr. Alison Des Forges. Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, HRW, ufite ikicaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, wibutse umwaka ushize Dr. Alison Des Forges yitabye Imana. Kuri uwo munsi ku ya 12 z’ukwezi kwa 2 mu mwaka wa 2010, HRW, yamuritse igitabo gikubiyemo ubutumwa bw’akababaro butandukanye, bwoherejwe iryo shirahamwe, n’abantu bo hirya no hino ku isi.

Muri uwo muhango wo kwibuka Des Forge, abari bawitabiriye batanze ubuhamya butandukanye kuri we . Abenshi bavuze ko Des Forge yakundaga “ukuri, “bityo agirana ibibazo n’abazirana n’ukwo kuri.

Hibukijwe ko yitabye Imana, guverinoma y’u Rwanda imaze kumwangira, inshuro ebyiri, gukandagira k’ubutaka bwayo, kubera ko atahwemye kugaragaza ibikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu byaba mu butabera, politiki, itangazamakuru, n’ibindi byaha bikorwa nayo.

Muri uwo muhango ababanye nawe mu gikorwa co guharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu bavuze ko Alison Des Forges yagiye agikenewe. Bagize bati” hari aho tugera icyuho cye kikigaragaza.”

Dr. Alison Des Forge, yari umujyanama mukuru w’ishami ry’Afrika, rya HRW. Yaguye mu mpanuka y’indege, ava mu mujyi wa Newark, yerekeza iwe I Buffalo, kuya 12 z’ukwezi kwa 2 mu mwaka wa 2009.


XS
SM
MD
LG