Uko wahagera

Ivugurura Rishya ry’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda 


Mu Rwanda, inteko ishinga amategeko yaraye yemeje umushinga wo kongera kuvugura itegeko nshinga. Ni ku nshuro ya 4 itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rivugururwa. Kuri iyi nshuro bwo, ingingo nyinshi zirigize ni bwo zizavugururwa zose hamwe ni ingingo 85 zizavugururwa. Nyuma y’iri vugururwa kandi, ingingo zigize itegeko nshinga ryatowe n’abaturage mu mwaka wa 2003, zizagabanuka. Zizava kuri 203, zisigare ari 191.

Minisitire Tharcisse Karugarama, washyikirije abadepite isobanurampamvu zo kongera kuvugurura itegeko nshinga, yababwiye ko iki gikorwa cyasabwe na Perezida wa Repubulika. Mu bisobanuro Minisitire Karugarama yahaye inteko rusange y’abadepite, yavuze ko kuvugurura itegeko nshinga bizacyemura bimwe mu bibazo byasizwe n’amavugururwa yabanje.

Nk’uko yabigarutseho kenshi, n’ubwo hazahindukamo byinshi muri iri vugururwa rishya, amahame rusange ndetse na zimwe mu ngingo zisaba kamarampaka ntizizasubirwamo. Yavuze ko icyo igamije ari ugukemura ikibazo kijyanye n’uko itegeko nshinga rikoreshwa ubu, rijya mu bisobanuro byinshi bitari ngombwa, bigatuma igihe cyose bibaye ngombwa rivugururwa. Ati, bizatuma ryoroha kurikoresha, rinajyane n’ibihe igihugu kigezemo.

Muri uyu mushinga w’ivugurura ry’itegeko nshinga, n’ubwo bigaragara ko hari ingingo zizavamo, hari n’izindi nshya zizongerwamo. Mu nshya, hateganijwe ko Perezida wa Repubulika azajya ageza ijambo rimwe mu mwaka ku gihugu, aho azajya asobanura uko ubuzima rusange bw’igihugu buhagaze.

Abadepite batse ijambo ku mushinga uvugurura itegeko nshinga, bagaragazaga ko batasobanukiwe neza ibigomba kunozwa, ndetse bagaragaje ko nta mpamvu yo gukura mu itegeko nshinga ingingo zimwe zatowe n’abaturage. Izo mpungenge zabo ariko nti zabujije ko Abadepite bemeza ku bwisanzure busesuye iryo tegeko nshinga ryavugururwa. Rikaba rizashyikirizwa komisiyo ya politiki ikarushaho kurinonosora.

Minisitiri Karugarama yabasabye ko bazihutisha umushinga wo kuvugura itegeko nshinga kubera ko ricyenewe, cyane cyane mu matora ateganijwe mu Rwanda mu gihe kiri imbere.

Itegeko nshinga rya Repubukika y’u Rwanda ryatangiye gukurikizwa kuya 4 z’ukwezi kwa 6 mu mwaka wa 2003. Mu gihe kitageze ku myaka 7, rimaze kuvugururwa inshuro eshatu. Inshuro ya mbere, ryavuguruwe mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2003, ryongera kuvugururwa mu kwezi kwa 12 mwaka wa 2005, Inshuro iherutse, ryavuguruwe mu kwezi kwa 8 mu mwaka wa 2008. None ku nshuro ya kane ibaye muri kwezi kwa kabiri. Aya mavururwa yose yirinze gukora ku ngingo zisaba kamarampaka no ku ngingo ireba imyaka irindwi ya manda ya Perezida wa Repubulika.

N’ubwo amwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda , mu byo yagaragaje ko anenga harimo n’itegeko nshinga, nta banyepolitiki bo muri ayo mashyaka, bari baje gukurikira isobanurampamvu y’umushinga w’ivugururwa ry’itegeko nshinga ku nshuro ya 4.

XS
SM
MD
LG