Uko wahagera

Muzangaye Guhera


Aya ni amagambo Perezida Paul Kagame yavuze ati” Kuri Ingabire Victoire, Muzangaye Guhera”. Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ku nshuro ya mbere , ku bijyanye n’ishyaka FDU-Inkingi, ritavuga rumwe n’ubutegetsi riherutse gutahuka. Perezida Kagame yavuze ko ukwezi kwa buki kwa Ingabire kwarangiye. Ati’ ibisigaye, muzangaye guhera ».

Perezida Kagame yavuze ko Ingabire afatwa nk’undi muturage uwo ari wese. Ati « kuba Ingabire afite urusaku cyane, mbirekera inzego n’amategeko n’abashinzwe kuyubahiriza ».

Perezida Kagame yavuze ko buri kintu kigira igihe kigomba kurangiramo. Yongeyeho ko n’amagambo avugwa n’abagamije gusubiza ibintu inyuma, afite igihe cyayo cyo kurangira.

Nta bwo ari ishyaka FDU-Inkingi Perezida Kagame yagize icyo avugaho muri icyo kiganiro. Yanavuze no ku magambo akunzwe kuvugwa na me Ntaganda Bernard Perezida wa PS-Imberakuri. Naryo ni irindi shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda. Yavuze ko agomba kumenya ko hari urukuta adashobora kurenga.

XS
SM
MD
LG