Uko wahagera

Umuseso Wasabiwe Gufungwa Burundu


Ni mu rubanza rushya ubushinjacyaha buregamo ikinyamakuru Umuseso ibyaha byo gusebya abayobozi bakuru b'u Rwanda, barimo na Perezida wa Repubulika, no kwivanga mu buzima bwite bw'abandi kigamije gusenya ingo. Abanyamakuru batatu b'Umuseso barimo umuyobozi wawo Charles Kabonero udahari, umwanditsi mukuru Didas Gasana n'umunyamakuru Kayigamba Richard nibo ubushinjacyaha busaba ko baryozwa ibyo byaha.

N'ubwo abo banyamakuru banze kuburana kubera ko ubunganira atabonetse, ibyo ntibyabujije urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali kuruburanisha mu mizi yarwo, ruranarurangiza.

Mu myanzuro yatanzwe n'uruhande rw'ubushinjacyaha bwonyine, bwasabye ko ikinyamakuru Umuseso gifungwa burundu, kubera ko gikomeje kwandika inkuru zisebanya, zifatira mu gahanga abayobozi bakuru b'u Rwanda. Ubushinjacyaha bwumvikanishije ko atari ubwa mbere Umuseso cyandika inkuru nk'izo.

Ubushinjacyaha bwasabye ko buri munyamakuru w’Umuseso, akatirwa igifungo cy'umwaka umwe. Bwanasabye kandi ko abo banyamakuru batatu batanga ihazabu ya miliyoni 15 y'amafaranga z'u Rwanda, buri wese agatanga miliyoni 5. Bwongeraho ko nibaramuka bahamwe n'ibyo byaha, bazahita batabwa muri yombi urubanza rukimara gusomwa.

Intandaro yo kuba ubushinjacyaha bwabasabiye ibi bihano, ni inkuru yasohotse mu Kinyamakuru Umuseo Numero 382 cyo mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2009. Iyo nkuru ivuga k'urukundo rw'ibanga hagati ya minisitiri ushinzwe ibikorwa by’inama y’abaminisitiri Protais Musoni hamwe n'umuyobozi w'umujyi wa Kigali Dr Aisa Kirabo Kacyira.

Bushingiye ku bimenyetso bitandukanye, ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko ibivugwa muri iyo nkuru byose ari ibinyoma. Bwasobanuye ko iyo nkuru iterekana aho byabereye, igihe ndetse n’uwabibabwiye. Urubanza ruzasomwa kuya 22 z’ukwezi kwa kabiri mu mwaka wa 2010.

XS
SM
MD
LG