Uko wahagera

Jenerali Nkunda mu Rukiko rw’Ikirenga


Uregwa ubu ni umuntu ku giti cye. Ni Jenerali James Kabarebe, umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda. Jenerali Kabarebe nti yabonetse ku munsi w’urubanza taliki ya 13 z’ukwa mbere, ahubwo yaranditse asaba ko rwasubikwa. Urukiko rw’ikirenga rwimuriye urwo rubanza ku itariki ya 1 z’ukwezi kwa 3 mu mwaka wa 2010.

Mu rukiko rw’ikirenga niyo mahirwe ya nyuma abunganira Jenerali Nkunda bafite, kugira ngo barebe niba ikirego cye cyashyikirizwa inkiko zo mu Rwanda, kikaburanishwa mu mizi yacyo.

Abunganira Jenerali Nkunda bararega Jenerali Kabarebe ko amaze igihe kigera ku mwaka amufunze mu buryo bunyuranije n’amategeko, akanagerekaho no kumufungira ahantu hatazwi.

Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa mu kwezi kwa 3 mu mwaka wa 2009. Ikirego cy’abunganira Jenerali Nkunda kimaze guterwa utwatsi inshuro eshatu n’inkiko zo mu Rwanda, zivuga ko nta shingiro gifite.

Jenerali Laurent Nkunda yahoze ayobora umutwe wa CNDP warwanyaga Leta ya Congo-Kinshasa. Yatawe muri yombi kuya 22 z’ukwezi kwa 1 mu mwaka wa 2009 n’ingabo z’u Rwanda, zari muri Congo mu gikorwa zari zihuriweho n’ingabo za Congo , cyari cyiswe “umoja wetu”.


XS
SM
MD
LG