Uko wahagera

Amakuru Nyamukuru Yaranze u Rwanda muri 2009


Mu mwaka wa 2009 dusoza, hari amakuru nyamukuru yaranze u Rwanda ku buryo bwihariye. Ayo makuru yabonetse mu nzego z’uburezi, muri politiki, mu mibereho myiza y’abaturage, mu butabera ndetse no mu itangazamakuru. Mu burezi, ukwezi kwa mbere 2009, kwatangiranye n’impinduka mu mashuri. Uwo mwaka w’amashuri watangiranye n’ivanwaho ry’ururimi rw’igifaransa nk’urukimi rwigishwamo mu mashuri. Rwasimbuwe n’icyongereza.

Muri politiki, inkubiri y’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda akorera imbere mu gihugu ni bwo yatangiye. Iryabanjirije ayandi ni ishyaka PS Imberakuri. Iri shyaka ryanyuze mu bihe bitoroshye mbere yo kwemererwa gukora. Umwaka urangiye Sena y’u Rwanda irirega ingengabitekerezo. Irindi shyaka ryavukiye imbere mu gihugu ni iriharanira demokarasi no kurengera ibidukikije. Iri shyaka ryashinzwe n’abahoze mw’ ishyaka FPR ariko ntiriremerwa.
Nanone muri politiki, guverinoma yavuguruwe inshuro eshatu. Mu bayikuwemo harimo Mutsindashaka Theoneste wari umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye na Museminari Rosemary wari minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane. Bazivamo Christophe yabaye minisitiri wayoboye minisiteri eshatu zose mu mwaka umwe.

Mu bubanyi n’amahanga, u Rwanda na Kongo Kinshasa byazuye umubano wabyo, nyuma y’igikorwa cyiswe “Umoja wetu”. Icyo gikorwa cya “Umoja wetu” cyagize ibitambo. Igitambo gikuru yabaye Gen Laurent Nkunda wari ukuriye umutwe wa CNDP, watawe muri yombi n’ingabo z’u Rwanda. Kugeza n’ubu aho afungiwe ntihazwi. Mu bubanyi n’amahanga, u Rwanda n’u Bufaransa byariyunze nyuma y’imyaka itatu birebana ay’ingwe. U Rwanda kandi rwinjiye mu muryango wa Commonwealth uhuza u Bwongereza n’ibihugu bwakoronije.

Mw’itangazamakuru, mu mwaka wa 2009 nibwo inteko ishinga amategeko yemeje itegeko rishya ry’itangazamakuru mu Rwanda. Perezida Kagame yanze gushyira umukono kw’itegeko ry’itangazamakuru. Asaba ko ingingo 4 zasubirwamo n’umutwe w’abadepite. Abadepite bararikosoye bituma perezida arisinya . Muri 2009, Guverinoma y’u Rwanda, yafunze umurongo wa FM radiyo BBC Gahuzamiryango yumvikaniraho mu Rwanda, imara amezi abiri itumvikana.

Mu butabera, uyu mwaka usize muri gereza abanyepolitiki batandukanye. Abo barimo Mutsindashyaka Theoneste wakatiwe umwaka w’igifungo mu rubanza rwa mbere. Inkiko gacaca nazo zakatiye burundu y’umwihariko abahoze ari abayobozi, barimo Mukezamfura Alfred wahoze ari perezida w’umutwe w’abadepite na Safari Stanley wahoze ari umusenateri na depite Nirere Beatrice. Depite Bisengimana Elysee we yakatiwe imyaka 19 y’igifungo.

Mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage, 2009 waranzwe n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibanze ku masoko yo mu Rwanda. Gusa, u Rwanda ntirwerura ko hari ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa gihari. Muri raporo yawo, umuryango mpuzamahanga “Action Aid” wakoze raporo igaragaza ko mu Rwanda rukinga babiri. Uwo muryango wavuze ko abana 50 ku 100 bugarijwe n’ibura ry’ibiribwa

XS
SM
MD
LG