Uko wahagera

IBUKA Yongeye Guca Umubano na Arusha


Umuryango uharanira inyungu z’abacitse kw’icumu rya jenoside mu Rwanda, IBUKA, watangaje ko utazongera gukorana n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ICTR. Uyu muryango wafashe iki cyemezo nyuma y’aho urwo rukiko ruhanaguyeho muri iyi minsi ibyaha bya jenoside Bwana Zigiranyirazo Protais na Padiri Hormisdas Nsengimana.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru taliki ya 19 z’ukwezi kwa cumi na kumwe umwaka wa 2009, Perezida wa IBUKA, Simburudari Theodore, yatangaje ko nta mpamvu yo gukomeza gukorana n’urwo rukiko, mu gihe rutubaha ubutabera. Ibuka yakoranaga cyane n’urwo rukiko, mu bijyanye no kurworohereza mu kubona abatangabuhamya, cyane cyane ku ruhande rw’abajya gushinja abakekwaho ibyaha i Arusha.

Mu kwerekana ko Ibuka itishimiye uko ziriya manza ebyiri zaciwe muri iyi minsi, yateguye imyigarambyo yamagana imyanzuro yazivuyemo. Iyo myigaragambyo yasorejwe ku biro ICTR ikoreramo mu mujyi wa Kigali.

Ntabwo ari ubwa mbere IBUKA icanye umubano n’urwo rukiko, nyuma hakaba imishyikirano bagasubukura imikoranire. Ibi byabaye kandi mu mwaka w’1997, nyuma y’uko urugereko rw’ubujurire rw’urukiko rwa Arusha rwafashe icyemezo cyo kurekura uwitwa Barayagwiza Jean Bosco ku mpamvu z’uburyo yafashwe n’uko afunze.

Abanyamakuru babajije impamvu IBUKA inenga ibyemezo by’urukiko rw’Arusha ariko ntinenge ibyemezo by’inkiko Gacaca mu Rwanda. Aha, Simburudari yasubije ko badashobora guhangana n’imbaraga za Leta.

XS
SM
MD
LG