Uko wahagera

Igihembo cya Mbere mu Rwanda Cyitiriwe Umunyamakuru


Ku nshuro ya mbere, mu Rwanda, hatangijwe igihembo cyitiriwe umunyamakuru. Icyo gihembo cyashyizweho na Radiyo y’abaturage Izuba y’i Kibungo. Cyitiriwe umunyamakuru Amabilisi Sibomana . Wakoze itangazamakuru mu gihe cy’imyaka 36.

Mu gutangiza icyo gihembo ku itariki ya 7 z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2009, abanyamakuru ba Radiyo Izuba nibo bagihataniwe . Umunyamakuru wagihawe mbere, ni umunyamakuru wa Radiyo Izuba, Rosette Uwimana.

Mu gutangiza icyo gihembo, abafashe amagambo bose basabye abashinzwe itangazamakuru mu Rwanda ko izina rya Amabilisi Sibomana ritazibagirana mu itangazamakuru mu Rwanda.

Amabilisi Sibomana wahawe icyo gihembo yagize ati ”kuba icyi gihembo gihuriranye n’umunsi nyafrika w’itangazamakuru, ni agashya Radiyo Izuba izanye” Yongeyeho ko bigaragaza agaciro gakwiye guhabwa itangazamakuru , n’abanyamakuru bakihesha agaciro ubwabo.

Amabilisi Sibomana yavutse mu mwaka wa 1952. Yatangiye itangazamakuru mu kigo cya Leta cy’itangazamakuru , ORINFOR, mu mwaka w’1973, aho yavuga amakuru mu Kinyarwanda. Yahagaritswe muri icyo kigo mu mwaka wa 2007, aho yavuye yerecyeza muri Radiyo y’abaturage Izuba. Yahagaritse itangazamakuru mu kwezi kwa 8 mu mwaka wa 2009.

Cyakora, abari bitabiriye umuhango wo gutangiza igihembo citiriweAmabilisi Sibomana, batangajwe n’uko nta muntu wari uhagarariye ORINFOR wari uhari, mu gihe yakoreye icyo kigo, mu gihe cy’imyaka 34.

XS
SM
MD
LG