Uko wahagera

Ubushinjacyaha Bwasabiye Gasasira Imyaka Ibiri n'Amezi Abiri y'Igifungo 


Urubanza rw'umuyobozi mukuru w'ikinyamakuru Umuvugizi Gasasira J. Bosco, rwarangiye kuburanishwa we n'abamwunganira 3 barangije gusohoka mu nzu y’urukiko. Gasasira n'abamwunganira basohotse mu cyumba cy'iburanisha bavuga ko batishimiye ko urukiko rwanze guhamagaza abagabo muri uru rubanza nk'uko bari babisabye. Ikindi bavuze ko batishimiye ni uko urukiko rwanze ko uru rubanza rwasubikwa. Umwe mu bunganira Gasasira, Jean de Dieu Momo ukomoka mu gihugu cya Kameruni yari yifuje ko urubanza rwakongera kuburanishwa igihe azaba yagarutse mu byumweru bitatu.

Gusohoka mu cyumba cy'iburanisha kwa Gasasira n’abamwunguranira nti byabujije umucamanza umwe uburanisha urwo rubanza kurukomeza. N'ubwo umunyamakuru Gasasira yari yasize amwihanye, yasabye ko yaruvamo ariko ibyo nti byakozwe.

Bamwe mu bakurikiriye urubanza hafi, basanze kuba Gasasira n'abamwunganira bavuye muri uru rubanza, byatumye iburanisha ryarwo rirangira vuba. Mu kwanzura, ejo kuwa mbere, ubushinjacyaha bwasabiye umunyamakuru Gasasira imyaka ibiri n'amezi abiri y'igifungo. Ubushinjacyaha bwanasabye ko yahita atabwa muri yombi agafungwa. Ku bw’ubushinjacyaha, kuba Gasasira ari hanze bituma akomeza kugaragaza umutima wo gusenya no gutwika imiryango, akoresheje ikinyamakuru ke Umuvugizi. Ubushinjacyaha bwasabye kandi ko ikinyamakuru Umuvugizi gihagarikwa burundu.

Ni ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda, ikinyamakuru gisabiwe gufungwa burundu binyuze mu nzira y’ubutabera. Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko icyo kinyamakuru kitakongera kubaho mu Rwanda kubera ko mu nyandiko zacyo gikomeje gutwika imiryango, gusenya ingo no kwandagaza abantu kigambiriye kwangiza.

Uretse imyanzuro y'ubushinjachaya, abaregera indishyi bahagarariwe n'ababunganira mu rubanza, nabo basabye akayabo k'amamiliyoni y’
impozamarira. Bumvikanishije ko igisebo basizwe na Gasasira mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru umuvugizi numero 50 na 60 kidashobora kubavaho. Dr Diane Gashumba uyobora inama y'igihugu y'abagore na Mutangana J. Bosco, umushinjacyaha ufite ububasha mu gihugu cyose batse indishyi z'akababaro zingana n'akayabo ka miliyoni 100 z'amanyarwanda. Kuri Mutangana J. Bosco yatse miliyoni 55, naho Dr Gashumba yaka miliyoni 45. Ku ruhande rw'umunyamakuru Gasasira J. Bosco, nta myanzuro abamuburanira bashyikirije urukiko, kuko bari basohotse rugikubita. Mu myanzuro yatanzwe, nta wahise ushyirwa mu bikorwa, n'ubwo hari aho ubushinjacyaha bwasabaga ko umunyamakuru Gasasira yahita atabwa muri yombi agafungwa.

Urukiko rw'ibanze rwa Kagarama, rwavuze ko rugiye gusuzuma niba ibyaha byo gusebanya, gutukana no kwivanga mu buzima bw'undi hakoreshejwe itangazamakuru biregwa Gasasira bimuhama cyangwa se bitamuhama. Urukiko rwavuze ko urwo rubanza ruzasomwa kw’itariki ya 13 z'ukwezi gutaha kwa 11. Uru rubanza rwaburanishwaga n’urukiko rw'ibanze rwa Kagarama mu karere ka kicukiro mu mujyi wa Kigali.

XS
SM
MD
LG