Uko wahagera

Mu Rwanda, Ibicurane Byandukira Bikomotse mu Ngurube


Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda, yatangaje ko ibicurane byandukira bikomotse ku ngurube, cyangwa virus H1N1 byagaragaye mu gihugu. Abantu bane bakomoka mu muryango umwe nibo bamaze gusangana iyo ndwara. Bari kuvurirwa mu bitaro byitiriwe umwami Faycal i Kigali.

Nk’uko Minisiteri y’ubuzima ibivuga, irakeka ko ibyo bicurane byandukira bikomotse ku ngurube byazanywe muri uwo muryango n’umuntu uwukomokamo ukubutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Cyakora, Minisiteri y’ubuzima irasaba Abanyarwanda gukomeza kwirinda ibyo bicurane, mu kugira isuku aho batuye. Iranakomeza ibahumuriza ko igihugu gifite imiti ihagije yo kuvura abashobora kwandura iyo ndwara.

Mu karere gaherereyemo u Rwanda, ibicurane byandukira bikomotse ku ngurube byari byaragagaye muri Kenya no muri Uganda.

XS
SM
MD
LG