Uko wahagera

Ishyaka Rirengera  Ibidukikije mu Rwanda


Mu Rwanda, inama rusange ishinga ishyaka rirengera ibidukikije, yaburijwemo Iyo nama rusange yo gushinga ku mugaragaro ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, DGPR, yaburijwemo ku munota wa nyuma n’akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. Abarwanashyaka barenga 500 bari bageze aho inama yagombaga kubera i Kana mu nzu mberabyombi ya Kiriziya y’umuryango Mutagatifu.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Orgene Rutayisire, yandikiye iryo shyaka ku munsi nyirizina w’inama kuya 2 z’ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2009, yabamenyeshaga ko inama rusange bagombaga gukoresha uwo munsi, batemerewe kuyikoresha.

Umuyobozi w’ishyaka DGPR, Habineza Frank, yatangarije Ijwi ry’Amerika ko ari ku nshuro ya gatatu bamubuza gukora inama rusange yo gushinga ku mugaragaro iryo shyaka. Ati “igihe cyose bitwaza amayeri y’amategeko”.

Habineza yongeyeho ko bazakomeza guhatana kugeza igihe ishyaka ryabo rizakorera inama irishinga. Ati” demokarasi yo mu Rwanda ni urugendo rutoroshye kandi nti tuzarunanirwa, tuzahatana kugeza batwemereye”.

Ishyaka DGPR, ntabwo ariryo ryonyine rikoze inama rusange irishinga ikabanza kuburizwamo. Ibyaribayeho, byanabaye ku ishyaka riheruka kwemerwa mu Rwanda rya PS Imberakuri.


XS
SM
MD
LG