Uko wahagera

Ishyaka ry’Imberakuri mu Matora yo mu Mwaka wa  2010


Ishyaka ry'Imberakuri riharanira imibereho myiza, niryo rifashe iya mbere mu mitwe 10 ya politiki yemewe mu Rwanda, mu gutangaza ko rizitabira amatora ya Perezida wa Repubulika ateganijwe mu Rwanda mu mwaka wa 2010. Perezida w'imberakuri Me Ntaganda Bernard yatangarije abanyamakuru ko hagomba kubaho ibintu bimwe byerekana ko ayo matora atazarangwamo uburiganya.

Icya mbere ni uko ishyaka ry'Imberakuri rigomba kugira uruhare rukomeye mu itegurwa ry'itegeko rizagenga amatora ya Perezida wa Repubulika

Icya kabiri ngo kugira ishyaka ry'Imberakuri rizitabire ayo matora ya Perezida wa Repubulika, Me Ntaganda, yabwiye abanyamakuru ko Imberakuri ibona ko Komisiyo y'igihugu y'amatora ari nayo itegura ayo matora, nayo igomba kuvugururwa, ikinjizwamo abantu batavuga rumwe n’ubutegetsi, ndetse igahindurirwa izina ikitwa komisiyo y’igihugu yigenga y’amatora.

Me Ntaganda yatangarije abanyamakuru ko ishyaka ry'Imberakuri ritazemera kujya mu matora ya Perezida wa Repubulika, mu gihe ibi bintu ryo risanga bikomeye, bizaramuka bidashyizwe mu bikorwa.

XS
SM
MD
LG