Uko wahagera

Urubanza Gacaca rwa Mukezamfura Alfred Rwaburanishijwe


Urukiko gacaca rw’umurenge wa Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali nirwo ruburanisha uru rubanza. Rwaruburanishije uregwa, ariwe Mukezamfura Alfred, wahoze ari Perezida w’umutwe w’abadepite, adahari. Araregwa ibyaha 3 yakoze mu gihe cya jenoside.

Ibyo byaha ni ugushishikariza gukora jenoside, abinyujije mu nyandiko yasohoye mu kinyamakuru cya Leta Imvaho No 1046 ,cyo muri Mata mu mwaka w’I 1994, yari akibereye umwanditsi mukuru. Anaregwa urupfu rw’umunyamakuru Shabakaka wandikaga mu Kinyamakuru Kiberinka ; anaregwa kandi no gutanga imbunda ku Kibuye.

Uru rubanza ntabwo abahohotewe barwitabiriye. Mu batangabuhamya bifashishijwe harimo Bemeriki Valerie, wahoze ari umunyamakuru wa radiyo RTLM. Bemeriki yavuze ko azi neza Mukezamfura, anamushinja ibyaha byose aregwa harimo gutegura no gushishikariza abantu gukora jenoside.
N’ubwo nyir’ubwite uregwa ariwe Mukezamfura adahari , inteko gacaca yifashishije ubuhamya bwa Mukezamfura mu gihe cy’ikusanyamakuru. Aho Mukezamfura yahakanye ibyaha byose aregwa.

Nyuma ya jenoside, Mukezamfura Alfred, yaretse umwuga w’itangazamakuru ajya muri politiki . Aho yakoze imirimo itandukanye. Yabaye perezida w’ishyaka PDC; yakoze muri komisiyo yari ishinzwe gutegura itegeko nshinga, yanabaye numero ya gatatu mu gihugu ari Perezida w’umutwe w’abadepite kuva mu mwaka wa 2003 kugeza mu mwaka wa 2008. Urubanza rwe ruracyakomeza iburanisha.



XS
SM
MD
LG