Uko wahagera

Mu Rwanda, Ubushinjacyaha Bwasabiye Imyaka 20 y’igifungo, Abiganye Umukono na Kashe ya Perezida Wa Repubulika


Munyantore Robert niwe wiganye umukono wa Perezida w'u Rwanda. Naho Kamana Christophe yiganye cashe ya Perezidansi ya Repubulika y'u Rwanda. Bashakaga kubisabisha akazi. Buri wese, ubushinjacyaha bwamusabiye imyaka 20 y'igifungo.

Ubushinjacyaha, bwagaragarije urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko aba bagabo bombi bubakurikiranyeho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano. Ko bazifanye Munyantore agiye kuzisabisha akazi mu kigo cya ONATRACOM, mu kwezi kwa 4 mu mwaka wa 2009. Bwongeyeho ko atari ubwa mbere bagikoze ko mu mwaka wa 2007, bigeze gufungirwa icyaha nk'icyo.

Aba bagabo bombi, bo batangarije urukiko ko icyo cyaha atari gishya ko kiri mu byo bahaniwe mu mwaka wa 2007 ubwo bakatirwaga imyaka 3 y'igifungo. Basanga nta subiracyaha bakoze. Basabye urukiko ko rwazabarekura.

Munyantore afite imyaka 31 y'amavuko. Naho Kamana afite imyaka 32 y'amavuko. Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangaje ko ruzasoma urubanza rwabo ku itariki ya 9 z'ukwezi kwa 9 mu mwaka wa

XS
SM
MD
LG