Uko wahagera

Bamwe mu Bahoze muri FPR Inkotanyi, Bashinze Ishyaka ryabo


Iri shyaka rishya ryitwa “ ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije”. Abarishinze bahoze mu ishyaka riri k’ubutegetsi mu Rwanda rya FPR-Inkotanyi. Niriramuka ryemewe, rizaba ribaye ishyaka rya 11 mu Rwanda.

Abashinze iri shyaka baritangaje ku mugaragaro kuya 14 z’ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2009. Bavuze ko ishyaka ryabo ari « opposition ». Bati”twafashe icyemezo cyo kurishinga, nyuma yo kubona ko FPR inaniwe, ibyo ivuga binyuranye n’ibyo ikora. Bongeyeho ko icyo bashaka ari uko yavaho. Basanga FPR ibaye imfura muri politiki yakwegura, itanakwiye no kwiyamaza mu matora ya Perezida ataha yo mu mwaka wa 2010”.

Umuyobozi waryo Frank Habineza, yatangarije Ijwi ry’Amerika ko kuba bamwe mu bagize FPR aribo bonyine bafata ibyemezo by’igihugu, basanze ntaho byageza u Rwanda. Ati” ibi byagize ingaruka zikomeye ku bijyanye n’uburyo muri rusange Abanyarwanda babayeho muri iki gihe”.
Habineza yatubwiye ko guharanira demokarasi barengera ibidukikije, aribyo bizafasha muri heza hazaza h’Abanyarwanda.

Iri shyaka ni irya kabiri rivuze ko ari irya opposition riri imbere mu gihugu. Nyuma y’ishyaka ry’Imberakuri ryo ryanamaze no kwemerwa gukorera politiki ku mugaragaro mu Rwanda.




XS
SM
MD
LG