Uko wahagera

Perezida wa Banki y’Isi Yarangije Uruzinduko rwe mu Rwanda


Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye mu Rwanda, Perezida wa Banki y’Isi, Robert Zoellick, yatangaje ko iyo banki izakomeza gutera inkunga u Rwanda mu bintu bitandukanye, birimo ibijyanye n’ihindagurika ry’ikirere, ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa, uburezi, n’ibindi.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, Bwana Zoellick, yatangaje ko urugendo rwe mu karere k’ibiyaga rwari mu rwego rwo kureba uko ikibazo cy’ihungabana ry’ubukungu cyifashe mu bihugu by’Afrika by’umwihariko, no mu bihugu yasuye aribyo u Rwanda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo na Uganda.

Bwana Zoellick yavuye mu Rwanda yerecyeza mu gihugu cya Uganda.

XS
SM
MD
LG