Uko wahagera

Perezida wa Banki y’Isi mu Rwanda


Inkuru Ijwi ry’Amerika rikesha ishami ry’itumanaho rya banki y’isi i Kigali, itangaza ko Perezida w’iyo banki, Robert Zoellick, azagenderera u Rwanda mu gihe cy’iminsi ibiri, kuva ku itariki ya 11 kugeza ku ya 12 z’ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2009.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko urwo ruzinduko ruri mu rwego rw’uruzinduko azagirira muri Afrika, aho azasura ibindi bihugu bibiri byo mu karere k’ibiyaga bigari. Azagera mu Rwanda avuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, azasoreze uruzinduko rwe mu gihugu cya Uganda.

Iryo tangazo rinavuga ko mu ruzinduko rwe muri Afrika, bwana Zoellick azirebera uko ikibazo cy’ihungabana ry’ubukungu cyagize ingaruka kuri Afrika.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe mu Rwanda, ku ya 11 z’ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2009, biteganijwe ko Perezida wa Banki y’isi, Robert Zoellick, asura umushinga wa gazi metane yo mu Kivu ku Gisenyi.

XS
SM
MD
LG