Uko wahagera

Umuseso Guhagarikwa Amezi Atatu


HCM yasabiye ikinyamakuru Umuseso guhagarikwa by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu. Inama nkuru y’itangazamakuru, HCM, yafashe icyo cyemezo nyuma y’isesengura yakoze ry’inkuru yasohotse mu kinyamakuru Umuseso No 365 cyo kuya 20-27 mu kwezi kwa 7 mu mwaka wa 2009. Ivuga “Impanga? Kagame arusha Habyarimana ikoranabuhanga mu gitugu gusa”. HCM, yasabye minisitiri w’itangazamakuru ko yahagarika by’agateganyo ikinyamakuru Umuseso mu gihe cy’amezi atatu.

Nk’uko HCM yabitangarije abanyamakuru, iyo nkuru yasebeje umukuru w’igihugu. Mu myandikire yacyo kandi, nti cyubahirije amategeko n’amahame bigenga itangazamakuru mu Rwanda.

Cyakora, abanyamakuru bari bitabiriye icyo kiganiro nti bemeranijwe na HCM. Bose bagaragazaga ko icyemezo bafashe bakinenze, cyane cyane ko iyo nkuru atariyo yonyine isohotse mu binyamakuru byo mu Rwanda yishe amategeko.

Umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Umuseso, Didas Gasana, yatangarije Ijwi ry’Amerika ko yanenze cyane icyemezo HCM yabafatiye. Ati “Kigamije kuniga itangazamakuru, kinagaragaza ko u Rwanda rudashaka itangazamakuru ryigenga”.

Ntabwo ari ubwa mbere HCM isaba ko ikinyamakuru Umuseso cyahagarikwa by’agateganyo. Mu mwaka wa 2004 nabwo HCM yari yasabiye Umuseso guhagarikwa by’agateganyo amezi 4, cyakora uwari Minisitiri w’itangazamakuru Pr. Laurent Nkusi nti yabishyize mu bikorwa. Umuseso utegereje kureba niba Minisitiri Mushikiwabo azashyira mu bikorwa ibyo HCM yamusabye.


XS
SM
MD
LG