Uko wahagera

Ibinyamakuru Umuseso n’Umuvugizi Mu Bibazo


Minisitiri w'itangazamakuru mu Rwanda, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko itangazamakuru risenya iminsi yaryo ibaze. Ibinyamakuru yatunze agatoki ni Umuseso n'Umuvugizi.

Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ibi mu kiganiro Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye n'abanyamakuru kuya 27 z'ukwezi kwa 7 mu mwaka wa 2009. Mushikiwabo yavuze ko ku bijyanye by'umwihariko n'ikinyamakuru Umuvugizi cyo kigomba kwitaba urukiko, bitewe n'imwe mu nkuru giheruka gusohora ku ifungwa ry'abanyamakuru babiri bafungiwe ruswa mu Rwanda, kikagaraza urega muri iyo nkuru, mu gihe yari yagizwe ibanga n'urukiko.

Minisitiri Mushikiwabo yongeyeho ko hashize umwaka urenga ibi binyamakuru byarahawe akato na guverinoma, kubera inkuru byandika. Ariko kugeza ubu, ababishinzwe basuzumye inkuru bisohora, ngo byarakajije umurego mu kwandika inkuru zisenya.

Misitiri Mushikiwabo yavuze ko ibyo binyamakuru byombi bimaze umwaka urenga bitubahiriza amategeko. Ati "inyigo ibigaragaza nirangira igisigaye ni ukuzakurikiza amategeko uko ameze".


XS
SM
MD
LG