Uko wahagera

Gen. Rwarakabije Paul Yagizwe Umwere


Urukiko Gacaca rw’umurenge wa Kacyiru mu mujyi wa Kigali, rwagize umwere Gen. Rwarakabije Paul ku byaha bya jenoside rwari rumukurikiranyeho. Ibyo byaha byamushyiraga mu rwego rwa mbere rwa ba ruharwa. Ibyaha byose yaregwaga yarabihakanye.

Gen. Rwarakabije Paul wigeze kuyobora igisirikare cya FDLR, yari akurikiranweho urupfu rw’abantu 8 bo mu muryango wa Kayijamahe, ndetse no kugira uruhare mu iyicwa ry’abajandarume b’Abatutsi bahigwaga.

Muri uru rubanza, humviswemo abatangabuhamya 15. Umwe muri bo niwe washinjije Gen. Rwarakabije ibyaha aregwa. Abandi bagaragarije urukiko ko ntabyo yakoze.

Gen. Rwarakabije abaye umusirikare wa kabiri wo mu rwego rwo hejuru wo mu ngabo zatsinzwe, ugizwe umwere muri Gacaca, nyuma ya Col. Nsekalije Aloys, wagizwe umwere mu kwezi kwa 6 mu mwaka wa 2009. Cyakora, abandi bajenerali babiri bamaze gukatirwa burundu na burundu y’umwihariko kubera ibyaha bya jenoside. Abo ni, Munyakazi Laurent na Bizimungu Seraphin bita Mahoro.

XS
SM
MD
LG