Uko wahagera

Ambasaderi wa RDC mu Rwanda


Guverinoma y’u Rwanda yemeje Ambasaderi wa Republika ya Congo Iharanira Demokarasi (RDC) mu Rwanda. Inama y’abaminisitiri yemeje ko, Bwana Norbert Nkulu Kilombo Mitumba, ahagararira igihugu cya Repubulika ya Congo Iharanira Demokarasi, RDC, mu Rwanda. Icyicaro cye kizaba kiri i Kigali.

Ambasaderi wa RDC mu Rwanda yemejwe mu gihe RDC yamaze kweza uzahagararira u Rwanda muri RDC . Uwo ni Rugira Amandin.

Ukwemeza ba Ambasaderi b’ibihugu byombi, ni ikimenyetso cyerekana kongera kubyutsa umubano kw’ibyo bihugu ushingiye kuri za Ambasade. Uwo mubano wari umaze imyaka isaga 10 utakibaho. Kuwucana byaturutse ku ntambara yabyutse mu gihugu cya RDC mu mwaka wa 1996.

XS
SM
MD
LG