Uko wahagera

Umuriro mw’Ishyamba ry’Ibirunga mu Rwanda


Mu Rwanda, inkongi y’umuriro yibasiye ishyamba ry’Ibirunga. Ishyamba ry’ibirunga riherereye mu majyaruguru y’u Rwanda, rimaze iminsi itatu rigurumana. Bamwe mu baturage barituriye, batangarije Ijwi ry’Amerika ko uwo muriro wanafashe igice cy’iryo shyamba kiri mu gihugu cya Uganda. Cyakora uwo muriro ukaba wagabanije umuvuduko kubera kuwuzimya.

Madamu Uwimana utuye i Musanze yadutangarije kuri terefoni ko uwo muriro ntabwo wari wagera mu gice cy’iryo shyamba kibarizwamo ingagi. Yatubwiye ko nibishoboka ku ya 21 z’ukwezi kwa 7 mu mwaka wa 2009, bazaba barangije kuwuzimya.

Madamu Uwimana yatubwiye ko uwo muriro waturutse k’umuntu wari wagiye guhakura ubuki. Ukaba waratangiye kugurumana kuya 18 z’ukwezi kwa 7 mu mwaka wa 2009. Umuyaga niwo watumye uwo muriro ugira umuvuduko.

Kugeza ubu, madamu Uwimana avuga ko uwo muriro nta muntu wari wahitana.


XS
SM
MD
LG