Uko wahagera

Imyaka 47 Irashize u Rwanda Rubonye Ubwigenge


Ku itariki ya mbere z’ukwezi kwa 7 mu mwaka wa 2009, imyaka 47 irashize u Rwanda rubonye ubwigenge. Uwo munsi, n’ubwo haba ikiruhuko mu Rwanda, nta birori nyirizina bikorwa bijyanye n’uwo munsi. Wizihirizwa rimwe n’umunsi wo kwibohora uba ku itariki ya 4 z’ukwezi kwa karindwi.

U Rwanda rwabonye ubwigenge ku itariki ya 1 z’ukwezi kwa 7 mu mwaka w’1962. Uko ubutegetsi bwagiye burakurana mu Rwanda, niko bwagiye bwibuka uwo munsi hamwe n’igihe bwo bwagiriyeho.

Imyaka 47 y’ubwigenge bw’u Rwanda mu mwaka wa 2009, izizihirizwa ku itariki ya 4 z’ukwezi kwa 7 mu mwaka wa 2009, hamwe n’imyaka 15 FPR imaze ifashe ubutegetsi.

XS
SM
MD
LG