Uko wahagera

Urubanza Gacaca rwa General Rwarakabije Paul Rurakomeje 


Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Kacyiru mu mujyi wa Kigali, rwakomeje iburanisha ry’urubanza rwa General Rwarakabije Paul. Abatangabuhamya babiri urukiko rwumvise, bose bavuze ko nta ruhare Gen Rwarakabije yagize mu iyicwa ry’abantu bamushinja.

Gen Rwarakabije wari wambaye imyenda ya gisivile, yari atuje cyane, ategereje icyemezo urukiko Gacaca rw’umurenge wa Kacyiru rwari bumufatire nyuma y’ubwo buhamya. Urukiko Gacaca rw’umurenge wa Kacyiru rwatangaje ko urwo rubanza ruzakomeza ku itariki ya 11 z’ukwezi kwa 7 mu mwaka wa 2009.

Kuri iyo tariki, hazumvwa undi mutangabuhamya umwe utarabonetse ku itariki ya 27 z’ukwezi kwa 6 mu mwaka wa 2009, ubwo urwo rubanza rwasubukurwa. Ariko, urukiko rwanavuze ko ruzifashisha abaturage batuye hafi y’umuhanda, aho Rwarakabije yari atuye mu gihe cya jenoside, kugira ngo ukuri kurusheho kumenyekana.

Urubanza Gacaca rwa Gen Rwarakabije Paul rwatangiye kuburanishwa ku itariki ya 20 z’ukwezi kwa 6 mu mwaka wa 2009. Mu byaha aregwa, harimo urupfu rw’abantu 8 bo muryango wa Dr Kayijamahe.



XS
SM
MD
LG