Uko wahagera

Amazina y’Ingagi Mu Rwanda


Mu Rwanda ku nshuro ya gatanu, ingagi zizahabwa Amazina. Uwo muhango uzwi ku “Kwita Izina”, Ingagi 18 nizo zizahabwa amazina. Uzaba kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 20 z’ukwezi kwa 6 mu mwaka wa 2009, mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru

Muri uyu mwaka wa 2009, uwo muhango uhuriranye n’uko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bidukikije ryawitiriye ingagi.

Umuhango wo kwita izina ingagi watangiye mu mwaka wa 2004. Iyi nshuro ni iya gatanu ukorwa. Utumirwamo abantu batandukanye baturuka imihanda yose y’isi. Muri bo niho havamo abita ingagi amazina. Mu kuzita bashingira ku bintu bitandukanye biba byarabaye mu Rwanda mu gihe cy’umwaka.


XS
SM
MD
LG