Uko wahagera

Inama Rusange y’Ishyaka Ry’Imberakuri


Ishyaka ry’Imberakuri ryashyize rikoresha inama rusange. Nyuma yo gukomeza umutsi, inama rusange y’ishyaka ry’Imberakuri yashyize iraba kuya 7 z’ukwezi kwa 6 mu mwaka wa 2009. Umuyobozi waryo, Me Ntaganda Bernard, yashimangiye ko ishyaka rye ari ”opposition”, ko rishaka guhindura ibitagenda mu Rwanda.

Me Ntaganda yavuze ko kuba iyo nama rusange yitabiriwe n’imberakuri zirenga igihumbi, mu gihe mu Rwanda hari amashyaka amaze imyaka irenga 15 adashobora kubona abayoboke nk’abo, ari ubutumwa bukomeye kuri guverinoma ya Kigali. Ati “Birerekana ko politiki y’icyi gihe mu Rwanda itaryoheye Abanyarwanda, ko bakeneye amashyaka akora politiki mu by’ukuri”.

Me Ntaganda amaze kwiyerekana nk’umuyepolitiki utarya iminwa uri imbere mu Rwanda. Akaba yijeje Imberakuri ko noneho bagomba kugira icyizere ko ishyaka ryabo rizemerwa.

Iyi nama rusange yari igamije guhindura bimwe mu byatumye ishyaka ry’Imberakuri ryimwa uburenganzira bwo gukorera politiki mu Rwanda. Nko guhindura izina ry’ishyaka aho kuba PSI ryiswe PS Imberakuri. No kuzuza 30 ku 100 by’abagore mu buyobozi bw’ishyaka.


XS
SM
MD
LG