Uko wahagera

Urubanza Gacaca rwa Senateri Safari Stanley Rurakomeje


K’umunsi wa kabiri w’urubanza rwa Senateri Safari Stanley, urukiko Gacaca rw’umurenge wa Kimironko mu mujyi wa Kigali ruruburanisha, rwumvise abatangabuhamya bashinja n’abashinjura senateri Safari Stanley. Urubanza rwe rukomeje kuburanishwa adahari. Amakuru atandukanye agera ku Ijwi ry’Amerika aremeza ko yamaze kwerekeza iy’ubuhungiro.

Mu bushakashatsi Ijwi ry’Amerika ryakoze, ryashoboye kubona inyandiko ikubiyemo ubwiregure senateri Safari Stanley yasize. Muri ubwo bwiregure bwe bigaragara ko yabuteguye mbere y’uko ahunga, yerekanamo inyandiko zitandukanye. Muri zimwe yagaragaje ko ibyaha aregwa by’ubwicanyi mu gihe cya jenoside ko ari ibihimbano.

Kuri uyu munsi wa kabiri itariki ya abiri y’ukwa gatandatu, urubanza rwe rwarangiye bitinze. Rurakomeza kuri iyi tariki ya 5 z’ukwezi kwa 6 mu mwaka wa 2009, aho urukiko rushobora kurara ruhamije Senateri Safari Stanley ibyaha bya jenoside cyangwa se rukamugira umwere.

Senateri Safari Stanley ni umunyeporitiki uzwi cyane mu Rwanda mu ishyaka rya MDR ryasheshwe mu mwaka wa 2003 n’ubutegetsi buri mu Rwanda. Nyuma yahise ashinga ishyaka rye ryitwa PSP. Cyakora muri sena ntabwo ari ryo yari ahagarariye . Yari mu basenateri umunani bashyizweho na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.


XS
SM
MD
LG