Uko wahagera

Senateri Safari Stanley Muri Gacaca


Senateri Safari Stanley aregwa ubwicanyi na jenoside bimushyira mu rwego rwa kabiri. Aburanira mu rukiko Gacaca rw’umurenge wa Cyarwa mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo. Urubanza rwe ruraburanishwa adahari. Amakuru atandukanye agera ku Ijwi ry’Amerika aremeza ko yamaze guhunga u Rwanda.

Ni kunshuro ya kabiri senateri Safari aregwa muri Gacaca. Ku nshuro ya mbere yarezwe ibyaha by’imitungo, biramuhama mu mwaka wa 2008, ategekwa kwishyura amafaranga miliyoni 7 z’amanyarwanda. Kuri iyi nshuro ya kabiri aregwa urupfu rwa Kayitesi Helena. Urubanza rwe ruraburanishwa n’urukiko Gacaca rw’umurenge wa Kimironko mu mujyi wa Kigali. Senateri Safari niwe wabisabye, avuga ko inteko ya Cyarwa atayishaka, kubera ko ariyo yamuhimbiye dosiye ya jenoside.

Senateri Safari Stanley ni umunyepolitiki wayitangiriye mu ishyaka rya MDR mbere ya jenoside. Nyuma ya jenoside yagumye muri iryo shyaka, cyakora mu mwaka wa 2003 ryaje guseswa n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, aherako yishingira ishyaka rye rya PSP. Ari mu basenateri 8 bashyizweho na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, mu mwaka wa 2003. Manda y’Abasenateri ni imyaka 8.

Ntabwo ari we munyepolitiki wa mbere uhunze u Rwanda kubera dosiye ya jenoside. N’uwahoze ari Perezida w’umutwe w’abadepite wacyuye igihe, Alfred Mukezamfura, nawe yamaze guhunga u Rwanda. Hategerejwe ko urubanza rwe nawe ruzaburanishwa adahari.

Urubanza rwa senateri Safari Stanley rwatangiye kuburanishwa ku ya 3 y’ukwezi kwa 6 mu mwaka wa 2009. Aregwa hamwe n’abandi bantu 2. Rurakomeza kuri iyi tariki ya 4 z’ukwezi kwa 6 mu mwaka wa 2009.


XS
SM
MD
LG