Uko wahagera

Prezida w'uRwanda ntiyashize Umukono kw'Itegeko Rishya ry'Itangazamakuru


Ingingo 4, nizo Zatumye Perezida w’u Rwanda, Adashyira Umukono ku Itegeko Rishya ry’Itangazamakuru. Kuri uyu wa 22 z’ukwezi kwa 5 mu mwaka wa 2009, nibwo abadepite bongera gusubiramo itegeko rishya rizagenga itangazamakuru mu Rwanda. Ingingo 4 z’iryo tegeko nizo zigomba gusubirwamo.

Muri izo ngingo harimo ijyanye n’amashuri asabwa k’umunyamakuru w’umwuga, igihe umunyamakuru asabwa kugirango abe umunyamakuru w’umwuga, ugomba gukurikiranwa ku cyaha gikozwe mu itangazamakuru ndetse n’ingingo ijyanye n’ibyo umunyamakuru abujijwe.

Mu itegeko ryari ryakozwe mbere, bari bategetse ko kuba umunyamakuru w’umwuga, bisaba amashuri makuru mu itangazamakuru cyangwa itumanaho. None mu isubirwamo, harasabwa ko umuntu yaba ifite impamyabushobozi ya kaminuza no mu bindi.

Indi ngingo itari inoze, n’ingingo ijyanye n’igihe hakozwe icyaha mu itangazamakuru. Mu itangazamakuru ryandika hazajya habanza gukurikiranwa umwanditsi mukuru naho mu itangazamakuru rikoresha amajwi cyangwa amajwi n’amashusho, hazajya habanza gukurikiranwa uwatangaje inkuru.

Igihe ntarengwa kugira ngo umunyamakuru abe uw’umwuga aho kuba amezi 36 yabaye amezi 60 ahwanye n’imyaka 5.

N’ubwo izi ngingo enye ari zo zatumye iri tegeko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda arigarurira abadepite, abanyamakuru bo bari basabye ko mbere y’uko arishyiraho umukono, hahindurwa ingingo nyinshi, babonaga zibangamiye ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda.

XS
SM
MD
LG