Uko wahagera

Impunzi z’Abarundi Zitahuka Ziva mu Rwanda


Impunzi z’Abarundi zabaga mu Rwanda zatangiye gutahuka ziva mu nkambi ya Kigeme iherereye mu majyepfo y’u Rwanda, yabamo impunzi z’Abarundi zishika 2076. Ku ikubitiro impunzi 529 nizo zatashye. Bitarenze ku itariki ya 31 z’ukwezi kwa 5 mu mwaka wa 2009 zose zizaba zatahutse. Muri izo mpunzi, harimo izageze muri iyo nkambi ya Kigeme mu mwaka w’i 1972.

Nk’uko izo mpunzi zabishikirije itangazamakuru rya Leta, zasubiye i Burundi ku bushake bwazo. Zafashe icyo cyemezo nyuma yo kujya gusura u Burundi zigasanga nta mpamvu yazibuza gusubira iwabo.

Mu gutahuka, izo mpunzi zirabifashwamo n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR. Uwo muryango urimo guha buri mpunzi itahutse amafaranga ibihumbi 50 by’Amarundi.

Igikorwa cyo gutahuka kw’impunzi z’Abarundi zabaga mu Rwanda, kije gikurikira itahuka ry’impunzi z’Abarundi zabaga muri Tanzaniya.

Inkambi z’impunzi z’Abarundi zabaga mu Rwanda ni zimara gufungwa, mu Rwanda hazaba hasigaye inkambi z’impunzi z’Abanyekongo zonyine. Biteganijwe ko nazo zigomba gutahuka ariko mu gihe kitari cyatangazwa.

XS
SM
MD
LG