Uko wahagera

Ubucuruzi n’Ishoramari Hagati y’Urwanda na Amerika


U Rwanda n’Amerika kongera imbaraga mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari mu bihugu byombi. Umuyobozi wungirije mu by’ubucuruzi muri Amerika ushinzwe ibibazo bya Afrika, Florizelle Liser, yageze mu Rwanda, aho yaganiriye n’abategetsi batandukanye barebana n’ubucuruzi ndetse n’ishoramari mu Rwanda. Barebye ibibazo biri mu masezerano mu by’ubucuruzi n’ishoramari ahuza Amerika n’u Rwanda, TIFA; n’uburyo yasubirwamo.

Madamu Florizelle yatangarije abanyamakuru ko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka ubuhahirane bw’ibihugu byombi bwagabanutse bitewe n’ikibazo cy’ubukungu kiri ku isi.

Yakomeje avuga ko mu mwaka ushize Amerika n’u Rwanda byahahiranye ibintu bifite agaciro ka miliyoni 34 n’ibihumbi 200 z’amadolari y’Amerika. K’ u Rwanda, ibyo rwohereje muri Amerika bifite agaciro ka miliyoni 13 n’ibihumbi 700 z’amadolari y’Amerika, naho Amerika yo yohereje mu Rwanda ibifite agaciro ka miliyoni 20 n’igice z’amadolari y’Amerika.

U Rwanda rwohereza cyane muri Amerika ibintu bishingiye k’ubuhinzi n’ubukorikori, nk’uduseke, indabo, imbuto, ikawa, icyayi, n’ibindi. Naho amasosiyete yo muri Amerika ari gushakisha ukuntu yashora imari mu Rwanda mu bintu bitandukanye nk’ingufu, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, n’ubuhinzi.

Amasezerano mu by’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda n’Amerika yashyizweho umukono mu mwaka wa 2006.

XS
SM
MD
LG