Uko wahagera

Gusoza Icyunamo ku Nshuro ya 15


Ku rwibutso rwa jenoside rwitiriwe Abanyepoliti ruri ku musozi wa Rebero, mu karere ka Kicukiro, mu mujyi wa Kigali, niho ku rwego rw'igihugu imihango yabereye. Mu magambo yahavugiwe, Abanyepolitiki bavuze ko bagomba kwibuka ubutwari bw'abo banyepolitiki, kuri bo bisuzuma, bibaza baninenga mu mikorere yabo muri icyi gihe.

Senateri Iyamuremye Augustin wakoranye n'abenshi muri abo banyepoliti, yavuze ko bazize icyo barwaniye, batari akazuyazi, barwaniye demokarasi mu Rwanda bose bisanzuyemo.

Minisitiri w'umuco na siporo, Habineza Joseph, yavuze ko abo banyepolitiki bari abayobozi beza, bisanzura, bakorera inyungu z'Abanyarwanda. Yanasabye abayobozi guhindura uburyo bayobora muri iki gihe, aho abenshi bitwara nk'imbogo, aribo bakora byose, baba badahari ibintu bigahagarara.

Ku rwibutso rwo ku musozi wa Rebero, abahashyinguwe bose hamwe bagera ku bihumbi 15. Muri bo harimo abanyepoliti 13 bakomoka mu mashyaka nka MDR, PL na PSD. Icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 15 jenoside yakorewe Abatutsi niho cyasorerejwe. Cyari cyatangiye ku itariki ya 7 z'ukwezi kwa 4 mu mwaka wa 2009.


XS
SM
MD
LG