Uko wahagera

Imfashanyo Zagenewe Abapfakazi 600 Barokotse Jenoside


Miliyoni 200 z’amanyarwanda zizafasha abapfakazi 600 barokotse Jenoside. Nk’uko Innocent Hitayezu, ushinzwe itangazamakuru mu muryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta , OXFAM, wo mu Bwongereza yabitangarije Ijwi ry’Amerika, ayo mafaranga miliyoni 200 z’Amanyarwanda ni ingengo yateganijwe mu mwaka wa 2009. Azakoreshwa mu buhinzi bw’ibihumyo.

Hitayezu yakomeje atubwira ko muri rusange azahabwa abapfakazi ba jenoside yakorewe abatutsi 600, ko bazahera mu mujyi wa Kigali, ariko umushinga ukazakomereza no mu karere ka Nyagatare mu ntara y’i Burasirazuba.

Mu Rwanda, umuryango mpuzamahanga OXFAM wo mu Bwongereza wibanda cyane ku mishinga ifasha abaturage kurwanya ubukene, na by’umwihariko Abanyarwandakazi.

XS
SM
MD
LG