Uko wahagera

Mu Rwanda, Baritegura Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi ku Nshuro ya 15


Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside, itangaza ko insaganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 15 jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’I 1994, ari”twibuke jenoside yakorewe Abatutsi, twamagana iphobya n’ihakana ryayo, twiyubakira igihugu”. Mu rwego rw’igihugu, imihango izabera ku rwibutso rwa Nyanza mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.
Kwibuka bizabera mu rwego rw’utugari. Bizabanzirizwa n’ianama mpuzamahanga kuri jenoside izaba kuva ku itariki ya 4 kugeza kuya 6 z’ukwezi kwa 4. Icyumweru cy’icyunamo kizatangira ku itariki ya 7 z’ukwezi kwa 4 , kizarangirire ku itariki ya 13 z’ukwezi kwa 4 mu mwaka wa 2009.Mu kwibuka ku nshuro ya 15 jenoside yakorewe Abatutsi, hateganijwe gutangizwa igikorwa cy’Abanyarwanda baba mu mahanga, cyitwa”one dollar one campaign.
Kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 15, bizitabirwa n’ibitangazamakuru byo mu mahanga bitandukanye. Aho biteganijwe ko nibura Abanyamakuru 50 bazaturuka mu bitangazamakuru mpuzamahanga bitandukanye, bazitabira iyo mihango.
XS
SM
MD
LG