Uko wahagera

Ikirego mu Rubanza rwa Gen. Nkunda Cyatewe Utwatsi


Ikirego cy’abugunganira Gen. Laurent Nkunda cyatewe utwatsi. Umwanzuro w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge wibanze ku nzitizi intumwa za Leta zarushyikirije muri uru rubanza, aho bagaragaje ko ataribo bagomba guhamagazwa muri uru rubanza ruregwamo guverinoma y’u Rwanda aho kuba Leta y’u Rwanda. Kubera iyo mpamvu, urukiko rwemeje ko abatanze ikirego batsinzwe, ko intumwa za Leta zitsinze.

Urukiko rukimara gutangaza uyu mwanzuro, abunganira Gen. Laurent Nkunda bagaragaje ko k’uruhande rumwe bishimiye, mu kuvuga ko kuba urukiko rwarakiriye ikirego barushyikirije ari ikintu gikomeye, cyerekana intangiriro y’uru rubanza. Ku rundi ruhande banenze icyemezo cyafashwe n’umucamanza kuba kirimo amakosa mu by’amategeko, kuko yirengagije amakuru bamuhaye agaragaza ko Gen. Nkunda ari mu maboko ya Repubulika y’u Rwanda. Kuri Me Stephane Bourgon, avuga ko ni bamara gusuzuma icyemezo cyafashwe n’urukiko, nibwo bazamenya niba bazajurira cyangwa se niba bazarega bundi bushya.

K’uruhande rw’intumwa za Leta, Rubango Epimaque, yatangarije abanyamakuru ko bishimiye umwanzuro urukiko rwafashe, kubera ko abatanze ikirego batashoboye kugaragariza urukiko uregwa muri uru rubanza uwariwe.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwibukije ababuranyi muri uru banza ko kujurira ari iminsi 30.

XS
SM
MD
LG